Umuramyi Mpuzamahanga Fabrice Nzeyimana uyoboye itsinda Heavenly Melodies Africa ribarirwamo abaramyi batandukanye muri Africa, yagarutse ku mwihariko w'indirimbo nshya “Reka Ndamuririmbe” iri kuri Album yitwa "Transformation" ya Heavenly Melodies Africa [HMA].
Iyi Album "Transformation" yafashwe amajwi n’amashusho mu buryo bwa Live kuri CLA mu kwezi kwa gatandu 2024. Ni igitaramo gikomeye 'Transformation Album Launch' cyabaye tariki 02 Kamena 2024 aho Fabrice Nzeyimana Heavenly Melodies Africa bamuritse album "Transformation" y'indirimbo 15 zikangurira abantu guhinduka bakirunduria mu Mana.
Kuri ubu imwe muri izi ndirimbo yamaze kugera hanze. Ni indirimbo bise "Reka Ndamuririmbe" ifite umwihariko wo kuba wumvamo "injyana zigezweho mu micurangire y’amatsinda aramya ahantu henshi hatandukanye ku isi" ariko ikagira n’umwimerere wa Africa na cyane cyane ingoma z’ikirundi nk'uko bitangazwa na Fabrice Nzeyimana.
Ni indirimbo yanditswe na Fabrice Nzeyimana, akaba yarayiririmbanye na Heavenly Melodies Africa. Amajwi yayo yakozwe na Marc & Khrisau, naho amashusho akorwa na Clark. Aba baririmbyi baterura bagira bati: "Yesu yansanze mu byaha byinshi, arancungura angira mushya, njye nari uwo gupfa ampa ubugingo, ku bw’ubuntu we bwinshi, imbabazi n’urukundo, ndidegembya pe!".
Benshi mu bamaze kwitabira ibitaramo bya Heavenly Melodies Africa, bamaze kubona Fabrice Nzeyimana avuza ingoma z’ikirundi, bikerekana ko akunda cyane uwo muco Gakondo w’igihugu cye. Atuye mu Rwanda hamwe n'umuryango we, akaba akunze kuririmbana n'umugore we Maya Nzeyimana aho bakunzwe mu ndirimbo "Muremyi w'Isi".
Fabrice Nzeyimana n’ubwo akorera ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda, yakomeje aririmba mu rurimi rw’ikirundi kandi kenshi anitabira ibitaramo bigamije kwibuka u Burundi no kubusengera. Ni umuramyi w'umuganga ukunze gushyira imbere ubumwe bw'abaramyi, gukoera Imana yitanze mu mpano ye y'umuziki no gukunda igihugu cye cy'u Burundi.
Fabrice Nzeyimana yashyize hanze indirimbo yakoranye na Heavenly Melodies Africa
Fabrice na Maya Nzeyimana ni abarundi batuye mu Rwanda ari naho bakorera umuziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "REKA NDAMURIRIMBE" YA HEAVENLY MELODIES AFRICA
TANGA IGITECYEREZO